UBUZIMA NI IKI? Ubuzima ni iki? Abahanga bavuga ko Ubuzima ari igihe
umuntu asamwe, akaba aribwo atangira kugira ubuzima no kwitwa umuntu!
Hari abavuga ko ubuzima butangira iyo umuntu avutse kuko ngo ariho
batangira kubara italiki, ukwezi ndetse n'umwaka!Ibyo ntitwabitindaho,
gusa icyo tuzi ko ni uko sublima bugira intangiriro ndetse bukagira
iherezo! Muri uko kubaho k'umuntu, ahura na byinshi, hari ibyiza ndetse
n'ibibi, niyo mpamvu byitwa ubuzima!Hari byinshi biranga ukubaho
k'umuntu! Hari ubuzima bushobora kugutera kubihirwa ukumva biranze ariko
na none hari ubuzima bugutera ibyishimo bya buri munsi! Ha handi uzaba
wicaye ukumva ibyishimo biraje ugaturika ugaseka kandi uri wenyine!Muri
ibyo byose twigarukire hafi cyane mu nkingi imwe y'ubuzima yitwa
urukundo! Nyuma yo kumva ko umuntu ashobora gukunda ndetse ashobora no
gukundwa, ibi hari byinshi bisobanuye ni na yo mpamvu umuntu agira
amahitamo ye akurikije icyo yifuza mu rukundo!Urukundo ni nka 'Wireless'
(inziramugozi), iyo urwifitemo hari byinshi utekereza ko wagenderaho
bikaba urufunguzo y'ibyishimo byawe!Isezerano ntirijya rirangira!
Isezerano ntirijya risaza, byose biva mu Mutima wihangana.Urukundo rwa
Eddy na Jane.